YOUTH LED MUSICAL THERAPY MU GUTEZA IMBERE UBUMENYI NGIRO

Umwuga w’ubudozi ni umwe muyitunze benshi mu gihugu cyane cyane urubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa n’abandi bayarangije ariko bakabura akazi k’ibyo bigiye bagahitamo kwihugura muri uyu mwuga. Usibye kandi urubyiruko usanga rwiganjemo, unasanga hari nabakuze bawukora kandi bawumazemo igihe kinini.

N’ubwo aba bose bawukora, usanga abawize ku buryo bashobora kuwukora ku rwego mpuzamahanga ari mbarwa, ibi bigatuma bawukora mu buryo bo bita gakondo, bigatuma ibyo bakora bihera ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Umulisa Ange Divine, nyuma yo gucishiriza amashuli, avuga ko yaje kwiga ubudozi kubera kwanga kuzaguma abaho nta mwuga azi,aribwo yaje gufashwa n'umushinga wigisha ubudozi uyobowa na Organizasition ya YOUTH LED MUSICAL THERAPY. Akaba amaze imyaka igera kuri 3 akora akazi ko kudoda. Avuga ko muri iyi myaka yose amaze byamufashije kwibeshaho kuko ashobora kwigurira buri kimwe kandi yiyubakiye inzu ndetse bimufasha no kurihira abana be amashuri.

We hamwe nabagenzi be bakorana yemeza ko kuba badoda ariko batarabyize ku rwego mpuzamahanga bigira ingaruka kuribo ndetse no ku gihugu kuko usanga ibyo bakora bihera ku isoko ryo mu Rwanda, ibi bigaturuka kukuba ntabipimo mpuzamahanga bakoresha mu kazi kabo.

YOUTH LED MUSICAL THERAPY, ifite uyu mushinga w'ubudozi mu nshiungano,ikaba iwukorera muri RUSIZI YEGO CENTER mU Karere ka RUSIZI,itangaza ko kudoda nabyo bikenera ama Software abafasha gukora kinyamwuga ariyo mpamvu isanga leta ifashije abafite ibitekerezo byo gukora neza bafashwa kubona andi masomo yisumbuyeho kuko usibye kuba byagirira akamaro ubikora byanafasha n’igihugu kuzamuka mu iterambere aho kujya gushaka umwenda uturutse mubushinwa ahubwo nabo bakaza kugura uwakorewe mu Rwanda.

Kugeza ubu YOUTH LED MUSICAL THERAPY , imaze gufasha abanyeshuri bagera kuri 80 bazi neza gukoresha ibipimo mpuzamahanga ikaba afite umushinga wo kwagura ibi bikorwa aho azafasha urubyiruko rutandukanye kubona kuri aya masomo.

Leta yashyize imbere poritiki yo guteza imbere imyuga iciriritse mu rwego rwo gufasha umubare munini w’abaturage kubona imirimo no kuyihanga, ikaba yitezweho kuzamura abari munsi y’umurongo w’ubukene.

Mu bihugu by’i Burayi, ubukungu bwabo bushingiye ku mirimo iciriritse n’iri mu rugero (Small and medium work), ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda nayo yasanze ko iyi myuga iciriritse ariyo ikwiye gufasha abaturage kwiteza imbere.

Mu gihe urubyiruko rwaba rufite imyuga rukora cyangwa ruzi, byafasha kubona no guhanga imirimo itari mike, bityo n’abataragize amahirwe yo kwiga bakabasha kubona icyo bakora kuko imirimo ihangwa yaba ari myinshi.

One thought on “YOUTH LED MUSICAL THERAPY MU GUTEZA IMBERE UBUMENYI NGIRO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *